site officiel de muyango    

 

 
 

Inkumburwa

Inkumburwa mu bacu
Uratashye ab'i Kigali
Umugoboka rugamba
Umushumba w'ubugabo
Uw' ingabo zitaganira
Za ntanga muganzanyo

Nugera i Kanombe
Uzaramutse u Rwanda
Urwiza rwa Gasabo
Turukumbuye cyane
Turutahije impundu
Mpinga itaha Inyambo

Igire kwa Rudakemwa
Iwanyu ku Kimihurura
Uhumurize sine
Nkeso y'imico myiza
Uti ba batesi bawe
Aho bukera baraza

Inkumburwa mu bacu
Uratashye ab'i Kigali
Umugoboka rugamba
Umushumba w'ubugabo
Uw' ingabo zitaganira
Za ntanga muganzanyo

Nkwitumire i Remera
Kwa Rubibi rw'Igikaka
Ubwire cyambu cy'Imana
Umukobwa ikibagenga
Ikirezi cy' Intore
Ngo atahe n'Imitari

Nugera i Gacaca
Uzahasabe icumbi
Ubwire kamuhanda
Ngo atahe n'Umurungi
Giramata imfura yawe
Agukumbuye cyane

Inkumburwa mu bacu
Uratashye ab'i Kigali
Umugoboka rugamba
Umushumba w'ubugabo
Uw' ingabo zitaganira
Za ntanga muganzanyo

Ngabo ishenguza igitugu
Azakumare irungu
Azakujyana i Kayove
Wirebere urugerero
Iwabo wa Shema ry'Ingabo
Murumuna wa Cyaka

Ku mukingo wa Nyanza
N'iwabo w'Inyambo
Kwa Rushozamihigo
Umutware w' Uruyenzi
Iwabo w'Intaganzwa
Inkindi arabatashya

Inkumburwa mu bacu
Uratashye ab'i Kigali
Umugoboka rugamba
Umushumba w'ubugabo
Uw' ingabo zitaganira
Za ntanga muganzanyo

 

Tous droits réservés J.M. Muyango