site officiel de muyango    

 

 
 

Inzozi Naroze

Nkundira munyarwanda
Wumve inzozi narose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Wintera umugongo
Dusangiye byose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Reka kugira ubwoba
Ngwino tuginare
Munyarwanda ni wowe mbwira

Reka kwicurikira
Ahubwo icuze ibyaha
Munyarwanda ni wowe mbwira

Tugerageze ibyo kubana
Ngizo inzozi narose
Munyarwanda ni wowe mbwira

U Rwanda ni urwa twese
Niyo ngobyi yaduhetse
Munyarwanda ni wowe mbwira

Turugwizemo amahoro
Ubumwe n’ubwiyunge
Munyarwanda ni wowe mbwira

Pfundura ayo mapfundo
Y’ishavu n’urwango
Munyarwanda ni wowe mbwira

Ishakemo urukundo
Tugwize urugwiro
Munyarwanda ni wowe mbwira

Maze urebe ngo uraruhuka
Ngizo inzozi narose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Ramutswa amahoro bana b’u Rwanda
Ayo mahoro dushaka azaza ava he
Azava mu mubano n’ubwiyunge
Ubutabera muri uru Rwanda
Komeza ubumwe twubake urwatubyaye

Munyarwanda ni wowe mbwira

Subiza ingobyi imugongo
Mubyeyi w’u Rwanda
Munyarwanda ni wowe mbwira

Narose abana beza
Babereye u Rwanda
Munyarwanda ni wowe mbwira

Ibisekeramwanzi
Bitanduye umwanda
Munyarwanda ni wowe mbwira

Barinde amacakubiri
Urwango rubure icumbi
Munyarwanda ni wowe mbwira

Bacumbikire urukundo
Ngizo inzozi narose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Basore nkumi tubyiruye
Nkingi z’urwambyaye
Munyarwanda ni wowe mbwira

Ni mwebwe Rwanda rw’ejo
Rwuhagire uwo mwanda
Munyarwanda ni wowe mbwira

Umwaga muwuce iwacu
Garura umuco nyarwanda
Munyarwanda ni wowe mbwira

Mwamagane uwo wese
Ubatoza kuryana
Munyarwanda ni wowe mbwira

Mwibanire mu rukundo
Ngizo inzozi narose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Ramutswa amahoro bana b’u Rwanda
Ayo mahoro dushaka azaza ava he
Azava mu mubano n’ubwiyunge
Ubutabera muri uru Rwanda
Komeza ubumwe twubake urwatubyaye
Munyarwanda ni wowe mbwira

Naroze rirashe neza
U Rwanda rwa Gasabo
Munyarwanda ni wowe mbwira

Rya zuba ry’amahoro
Rimurikira bose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Narose u Rwanda rweze
Imbuto y’urukundo
Munyarwanda ni wowe mbwira

Urwiza rwa Gasabo
Rw’amata n’ubuki
Munyarwanda ni wowe mbwira

Tubisangire twese
Ngizo inzozi narose
Munyarwanda ni wowe mbwira

Ramutswa amahoro bana b’u Rwanda
Ayo mahoro dushaka azaza ava he
Azava mu mubano n’ubwiyunge
Ubutabera muri uru Rwanda
Komeza ubumwe twubake urwatubyaye
Munyarwanda ni wowe mbwira

 

Tous droits réservés J.M. Muyango